Perezida wa Senegale Macky Sall, ejo kuwa gatatu yavuze ko impinja 11 zahitanywe n’inkongi y’umuriro. Uwo muriro wibasiye igice gishyirwamo impinja zikimara kuvugaka mu bitaro by’akarere byitwa Mame Abdou Aziz Sy Dabakh, biri mu mujyi wa Tivaouane. Ni mu bilometero hafi 120 uvuye mu burasirazuba bwa Dakar umurwa mukuru wa Senegale
Perezida Sall yavuze ko yababajwe n’izo mpfu kandi yoherereje ababyeyi n’imiryango, ubutumwa bwo kwifatanya na bo mu kababaro, aho yari mu ruzinduko rw’umukuru w’igihugu muri Angola.
Minisitiri w’ubuzima wa Senegale, Abdoulaye Diouf Sarr, yatangarije kuri televiziyo yigenga yo muri icyo gihugu, TFM, ko hakurikijwe iperereza ry’ibanze, umuriro watejwe n’ikibazo mu nsinga z’amashanyarazi.
Sarr uri i Geneve mu Busuwisi mu nama y’ubuzima ku rwego rw’isi, yavuze ko agiye kugabanya iminsi y’uruzinduko rwe, ahite asubira muri Senegale.
Demba Diop Sy, Meya wa Tivaouane, umwe mu mijyi mitagatifu ya Senegali ukaba n’ihuriro ry’ibigemurwa n’ibisohoka mu gihugu, yavuze ko polisi na serivisi zishinzwe imiriro, bari bakiri ku bitaro, ariko ntiyagize ibisobanura birenzeho atanga.