Mu Rwanda Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), bwana Nibishaka Emmanuel.
Uru Rwego rumukurikiranyeho icyaha cy’ubwambuzi nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB, bwana Murangira Thierry. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Nibishaka Emmanuel yatawe muri yombi kuri uyu wa gatandatu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Remera.
Uyu aje yiyongera ku rutonde rw’abandi bayobozi cyangwa ibyamamare bagiye bafatwa bagafungwa muri iyi minsi, mu bihe bitandukanye.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Assumpta Kaboyi uri i Kigali mu Rwanda yateguye iyi nkuru ku buryo burambuye. Mushobora kuyumva mu ijwi rye hano hepfo.
Your browser doesn’t support HTML5