Impuguke Ziravuga Iki Ku Mutekano Muri Afurika n'Ibibazo Biwugarije?

Abagisha n'abakozi b'ishuri ryigisha ibya gisirikare mu Rwanda.

I Kigali mu Rwanda abashakashatsi n’impuguke mu bya politike na gisirikare baraganira ku bibazo bikibangamiye urwego rw’umutekano ku mugabane wa Afurika.

Abateraniye muri iyo nama baraganira ibyerekeye ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere ibibazo by’ubuhezanguni n’ibindi.

Iyi nama yateguwe n’ishuli rikuru rya gisirikare mu Rwanda rifatanyije na kaminuza y’u Rwanda. Abanyeshuli biga amasomo ya gisirikare bateraniyemo bakomoka mu bihugu 12 birimo U Rwanda, Kenya, Ethiopia, Uganda, Tanzania, Sudan y’Epfo, Botswana n’ibindi.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yayikurikiranye ategura inkuru ikurikira mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

Your browser doesn’t support HTML5

Kigali: Hateraniye Inama Yiga Ku Bibazo by'Umutekano Muri Afurika