Urukiko rwo mu murwa mukuru wa Ukraine, rwatangije urubanza rwa mbere ku byaha byo mu ntambara ku musilikare w’Uburusiya kuva intambara itangiye muri Ukraine mu mpera z’ukwezi kwa kabiri.
Sergent Vadim Shyshimarin w’imyaka 21, ashinjwa kwica arashe mu mutwe, umugabo w’imyaka 62, mu mudugudu wa Chupakhivka majyaruguru y’uburasirazuba, mu cyumweru cya mbere cy’intambara.
Aramutse ahamwe n’icyaha, Shyshimarin, uri mu ngabo z’Uburusiya zikoresha amatanki, yahanishwa gufungwa ubuzima bwe bwose, hakurikijwe igika cy’itegeko rirebana n’ibyaha by’urugomo mu mategeko n’imigenzo ijyanye n’intambara muri Ukraine.
Urukiko mu murwa mukuru wa Ukraine rwari rupakiye rwuzuye abanyamakuru, ubwo Shyshimarin, yaherekezwaga n’abashinzwe umutekano, akajya gufungirwa mu kazu k’ibirahure.