Togo: Abasilikare 8 Bishwe 13 Bakomerekera mu Gitero

Ikarata ya Togo

Abasilikare umunani bishwe kandi 13 bakomerekeye mu gitero cyabeye mu majyaruguru ya Togo uyu munsi kuwa gatatu. Guverinema yavuze ko iki gishobora kuba igitero cya mbere ku butaka bwa Togo, cy’abarwanyi ba kiyisilamu bishe abantu ibihumbi mu bihugu bituranye nayo.

Mu rukerera, agaco k’abagabo bafite ibitwaro bikomeye, kavumbukiye ku basilikare muri perefegitura ya Kpednjal hafi y’umupaka n’igihugu cya Burkina Faso, nk’uko bikubiye mw’itangazo rya guverinema. Ntawazuze ko ari we wari inyuma y’icyo gitero. Guverinema yacyamaganiye ku “bakoresha iterabwoba” ariko yirinze kuvuga abo ari bo.

Abasesengura ibijyanye n’umutekano bavuze ko icyo gitero gishobora kuba cyagabwe n’umutwe wo mu karere ukorana na al Qaida, ufite icyicaro muri Mali ariko muri iyi myaka ishize wakwirakwiriye mu majyepfo ya Burkina Faso.

Imitwe ifitanye isano na leta ya kiyisilamu na al Qaeda yagabye ibitero amagana mu mpande zose z’akarere ka Sahel mu burengerazuba bw’Afurika muri iyi myaka ishize. Ibitero byibanze ahanini mu bihugu bidakora ku nyanja, Burkina Faso, Nijeri na Mali.

Kugeza ubu, Togo yari yarikinze urwo rugomo, rwakuye za miliyoni z’abantu mu ngo zabo. Cyakora inzobere mu by’umutekano baburira ku bijyanye n’ikwirakwira ry’ibikorwa bishobora kugera no mu bihugu byo ku nkombe nka Togo.
Benin igihugu gituranye na Togo, cyiyongereyemo ibitero hafi y’umupaka w’amajyaruguru gihana na Burukina Faso.