Ubudage Bwahagaritse Gutoza Abasirikare ba Mali

Ubudage bugiye guhagarika uruhare rwabwo mu bikorwa by’Ubumwe bw’Uburayi mu bijyanye n’imyitozo ya gisilikare muri Mali. Cyakora bwiteguye gukomezanya na ONU mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu mu gihe ibisabwa byaba byuzujwe.

Minisitiri w’ingabo w’Ubudage, Christine Lambrecht, yagize ati: “Ntidushobora gukomeza gushyigikira uburyo nk’ubwo. Ni yo mpamvu tuzahagarika uruhare rwacu mu bikorwa byo gutanga imyitozo ya gisirikare.

Icyo cyemezo kije nyuma y’ukwezi, umuryango urengera uburenganzira bwa kiremwa muntu, Human Rights Watch, ureze ingabo za Mali n’abakekwaho kuba abarwanyi b’Uburusiya, kwica abagabo b’abasivili bagera muri 300 mu mujyi wo muri Mali rwagati. Hari hashize kandi amezi arenga abiri, Uburusiya buvogereye Ukraine.

Ubufaransa n’abafatanyije na bwo mu rugamba ku barwanyi ba kiyisilamu muri Mali, mu ntangiriro z’uyu mwaka bavuze ko bazakura ingabo zabo muri icyo gihugu, nyuma y’imyaka hafi icumi.

Icyo gikorwa cyo gukurayo abasilikare cyabyukije ibibazo birebana n’ibihe biri imbere by’ingabo zikomeye 14,000 z’amahoro za ONU zizwi kw’izina MINUSMA n’iz’umuryango w’Uburayi (EUTM na EUCAP) ziri mu butumwa.

Hari ubwoba ko uko ibintu byifashe muri guverinema y’inzibacyuho ya Mali, abasilikare b’iki gihugu batwojwe n’ubudage, bashobora kurwana bafatanyije n’ingabo z’Uburusiya kandi “bakaba bahohotera bikomye uburenganzira bw’ikiremwa muntu” nk’uko byavugiwe mu nama y’abaminisitiri i Meseberg, umujyi wo mu majyaruguru ya Berlin.

Mali, igihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika, cyahakanye ibyo Human Rights Watch ivuga ku basilikare ba bwo. Mali n’Uburusiya mbere byari byavuze ko abarusiya bari mu gihugu, ari abaha imyitozo abasilikare imbere mu gihugu, banabafashisha ibikoresho byaturutse mu Burusiya.

Ubudage buvuga ko bwiteguye gukomeza uruhare rwaro muri MINUSMA, bukaba bwiteze ko ONU izateganya uburyo ingabo za bwo zakoramo.

Reuters