Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arahamagarira leta ya Repubulika ya demokarasi ya Kongo n'abo bashyamiranye kurangiriza ibibazo bafitanye banyuze mu nzira y'ibiganiro, bihuje Abanyekongo ubwabo.
Kuva ku wa gatandatu w’icyumweru gishize i Nairobi muri Kenya, hari intumwa za leta ya Kongo ndetse n’iz’imitwe irwana na leta mu burasirazuba bw'igihugu mu biganiro bigamije kurangiza icyo kibazo.
Imishyikirano ivugwa ko yadindijwe n’iyubura ry’imirwano ryakozwe n’umutwe wa M23 w'inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Kongo.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Venuste Nshimiyimana yavuganye na Cedric Muyoboke, impuguke mu by’amategeko n’umusesenguzi wa politiki abanza kumubaza iby' imitwe y'abarwanya ubutegetsi bwa Kongo iteraniye i Nairobi:
Your browser doesn’t support HTML5