RDC: Inyeshyamba Zishe Umusirikare wa Leta Zinyaga Inka 400 z'Abaturage

Ingabo za leta ya Kongo zihiga inyeshyamba

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, abantu bitwaje intwaro bakekwa kuba abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai baraye bishe umusirikare wa Leta banyaga inka zirenga 400 z’abaturage bo ku Mutarule mu kibaya cya Rusizi Teritware ya Uvira intara ya Kivu ya Kivu.

Ijwi ry'Amerika yanyarukiye aho ibyo byabereye ihasanga abaturage bashobewe batakambira ubutegetsi ngo bubafashe gukurikirana ibyabo byanyazwe.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Vedaste Ngabo uri Uvira yakurikiranye icyo kibazo ategura inkuru ikurikira ushobora kumva mu majwi hepfo hano.

Your browser doesn’t support HTML5

Abarwanyi ba Mai Mai Barakekwaho Kwica Umusirikare wa Leta ya Kongo