Umuntu Utaramenyekana Yateye Igisasu cya Grenade i Kigali mu Rwanda

Ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade

Abantu bataramenyekana baraye bateye grenade mu mujyi wa Kigali, mu Kagali ka Nyakabanda, mu mudugudu w’Indakemwa, bakomeretsa umwana muto w’u mukobwa.

Ibyo byemejwe n'umwe mu baturage babibonye ndetse n'Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera

Umwe mu babibonye yavuze ko ari ibintu bibaye bitunguranye hamaze kuba inama y'umudugudu yo kwibuka nyuma haza umuntu imvura irimo kugwa atera grenade ahita abura.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Venuste Nshimiyimana yavuganye n'umuturage uba aho iyo grenade yatewe. Ikiganiro bagiranye ushobora kucyumva hano mu ijwi hano hepfo.

Your browser doesn’t support HTML5

Ikiganiro n'Umuturage wa Niboye Kicukiro Aho Igisasu cya Grenade Cyatewe

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda John Bosco Kabera na we wemeje amakuru y'iterwa ry'icyo gisasu yavuze ko uwagiteye kugeza ubu kugeza ubu ataratabwa muri yombi ariko iperereza rikomeje. Yavuze ko ntawakwemeza ko icyo gisasu gifitanye isano n'icyunamo.

Iki ni ikiganiro yagiranye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi

Your browser doesn’t support HTML5

Umuvugizi wa Polisi y' U Rwanda Yemeza ko Iperereza ku Wateye Igisasu Rikomeje