ONU kuri uyu wa kane yavuze ko isaba miliyari 4 na miliyoni 400 z’amadolari yo gufasha miliyoni 20 z’abanyafuganistani bakeneye ibiribwa, amacumi, kwitabwaho mu buvuzi n’ibindi bya ngombwa. Ni yo mafaranga menshi ONU isabye kugeza ubu.
Mu banyafuganistani barenga miliyoni mirongo ine, 60 kw’ijana by’abaturage bakeneye inkunga y’ibiribwa. ONU ivuga ko Afuganistani ari kimwe mu bihugu birimo ibibazo byinshi kw’isi.
Umuhuzabikorwa by’ubutabazi wa ONU, Martin Griffiths, amaze iminsi itari mike i Kabul. Avuga ko ubuzima bw’abantu miliyoni mirongo “buregetse ku kagozi”. Uyu muyobozi avuga ko yasuye ibitaro by’abana akigera mu gihugu kandi ko yahungabanyijwe n’ibyo yabonye.
Mu byo yabonye harimo uduhinja twavutse tutagejeje igihe, abana bafite indwara zituruka ku mirire mibi, umubyeyi wari utwaye umwana ufite ibibazo by’imirire mibi, amaze gupfusha abandi babiri…
Kuva abatalibani bongeye gufata ubutegetsi mu kwezi kwa munani umwaka ushize, ubukungu bw’Afuganistani bwaguye hasi cyane.
Miliyari z’amadolari y’impfashanyo mpuzamahanga yarashize, bituma serivisi za guverinema zihagarara. Kuba abantu batarabashaga kubona akazi, byabaviriyemo gusaba inguzanyo kugirango iminsi yisunike, ibi byatumye imyenda yiyongera. Byongeye kandi, Afuganistani izahajwe n’amapfa atarigeze abaho mu myaka 30.
ONU, irasaba byihutirwa abaterankunga mpuzamahanga gufata mu mugongo abaturage b’Afuganistani. Iranabasaba gushinyiriza bakirengangiza ibyo batumvikanaho n’abatalibani muri politiki yabo. Ivuga ko amafaranga asabwa, ari ayo kurengera ubuzima no guha abanyafuganistani icyizere cy’ejo hazaza. (VOA News)