Amerika Yagumishijeho Ibihano Yafatiye Abayobozi b’Ubushinwa

Prezida wa Reta zunze ubumwe z'Amerika

Leta zunze ubumwe z’Amerika zagumishijeho ibihano byafatiwe abayobozi b’Ubushinwa kubera itoteza. Ubuyobozi bwa Perezida Joe Biden bwagumishijeho ibihano ku bategetsi b’Ubushinwa, Amerika irega gukandamiza ba nyakamwe hashingiwe ku bwoko n’idini.

Deparitema ya Leta muri Amerika, ejo kuwa mbere yavuze ko izabuza abo ibyo bihano bireba, gukandagiza ikirenge muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, biturutse ku ruhare rwabo mu guhiga abantu, bakabangamira ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka no kujya mw’idini ashatse mu Bushinwa no hanze y’igihugu.

Iyo deparitema ntiyavuze amazina y’abo bayobozi barebwa n’ibyo bihano byagumyeho cyangwa umubare wabo. Ni ibihano byiyongereye ku nzitizi zari zashyizweho n’ubuyobozi bwa Donald Trump mu bijyanye na viza.

Ibi bihano byari byashyizweho biturutse ku buryo Ubushinwa bwafataga aba-Uyghur b’abayisilamu mu ntara ya Xinjiang mu burengerazuba bw’igihugu. Byatewe kandi n’ikandamiza ryakorerwaga impirimbanyi za demokarasi i Hong Kong n’abitangiye ukwishyira ukizana muri Tibet.