Muri Koreya y'Epfo amatora hagati y'abakandida bahatanira umwanya w'umukuru w'igihugu yarangiye uyu umunsi. Biragaragara ko abakandida baryana isataburenge mu majwi y'abaturage batoye.
Itora ryarangiye saa moya n'igice z'umugoroba hamwe na hamwe ku biro by'itora bigaragara ko umukandida Yoon Seok-youl wahoze ari umushinjacyaha na Lee Jae-myung wahoze ari guverineri w'intara baryana isataburenge.
Barahatanira gusimbura perezida Moon Jae-In ucyuye igihe, kuko Itegeko Nshinga ry'igihugu ritamwemerera kongera kwiyamamariza manda ya kabiri imara imyaka itanu.
Uzatsinda aya matora ni we uzayobora iki gihugu kiza ku mwanya wa 10 mu bifite ubukungu bukomeye ku isi, kikaza ku mwanya wa kane ku mugabane w'Aziya, muri ibi bihe hakomeje kugaragara kutavuga rumwe ku batuye isi n'ibibazo bikomeye by'ubukungu.
Koreya y'Epfo ihanganye n'ikibazo cy'ibiciro by'amazu byiyongera ku rugero rutangaje, ibura ry'akazi mu rubyiruko n'izahara ry'ubukungu ryatewe n'ikiza cya Covid 19. Impaka kuri izi ngingo zombi zagaragaye cyane mu gihe cyo kwiyamamaza aba bakandida bombi basarikana mu magambo ku buryo butari bwabaho mu mateka y’icyo gihugu.
Aya matora abaye mu gihe Koreya y’Epfo yibasiwe n'ikiza cya Covid 19 yo mu bwoko bwa Omicron. Kuri uyu wa gatatu inzego z'igihugu zatangaje ko umubare w'abanduye wageze ku 340.000.