Umushumba wa Kiliziya gatorika ku isi, Papa Fransisko, ahangayikishijwe n'intambara yo muri Ukraine. Naho Umuryango w'Ubumwe bw'Afrika (UA) urasaba Uburusiya kubahiriza amategeko mpuzamahanga
Ku buryo bw'akataraboneka, uyu munsi Papa Fransisko yagiye muri ambasade y'Uburusiya i Roma, ari nayo ambasade y'Uburusiya i Vatikani, kugirango yibwirire Uburusiya, ubwe ku giti cye, impungenge ze, nk'uko umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, yabitangaje. Yahamaze nk'iminota 30.
Ni ubwa mbere mu mateka bene uru ruzinduko rubaye. Ubusanzwe, abashumba ba Kiliziya gatorika y'isi yose ni bo bakira ba ambasaderi n'abakuru b'ibihugu i Vatikani. Kuba yasohotse iwe akajya hafi aho ariko muri Roma ni ikimenyetso ko ahangayitse bikomeye koko, nk'uko ikigo ntaramakuru AP cyo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika kibyandika.
Intambara igitangira, Papa Fransisko yasabye impande zombi kugirana ibiganiro kugirango bayirangize vuba. Yasabye kandi abayoboke ba Kiliziya ye kwiyiriza ubusa kuwa gatatu w'icyumweru gitaha no gusengera amahoro muri Ukraine
Naho perezida wa UA, perezida wa Senegal Macky Sall, na perezida w'inama nyubahirizategeko y'Umuryango, Moussa Faki Mahamat, bavuga ko "bahangakishijwe cyane bikomeye n'ibibera muri Ukraine."
Mu itangazo rimwe bashyize ahagaragara, barasaba "Uburusiya n'abandi bose babifitemo uruhare, baba abo mu karere biberamo cyangwa n'abandi bo mu rwego mpuzamahanga, kubahiriza byanze bikunze amategeko mpuzamahanga, ubusugire n'ubwigenge bwa Ukraine."
Barasaba bakomeje "impande zombi guhagarika imirwano aka kanya no kwihutira kugirana ibiganiro, biyobowe n'Umuryango w'Abibumbye, kugirango bakumire intambara ishobora gukwira isi yose."