Abanditsi 100 Bahagurukiye Ikibazo cy'Umusizi Bahati Innocent Waburiwe Irengero

Umusizi Bahati Innocent

Itsinda ry’abanditsi, abahanzi ndetse n’abasizi bagera ku ijana bo hirya no hino ku isi, bibumbiye mu Ishyirahamwe rya PEN International riyobowe na Burhan Sönmez, bandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nyuma y’umwaka umusizi Innocent Bahati aburiwe irengero.

Aba banditsi basabye Perezida Kagame kugira icyo akora mu kibazo cy’iburirwa irengero ry’umusizi Bahati. Kuri iki kibazo umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Tim Harris Ishimwe yavuganye n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu akaba n’umusesenguzi mu bya politiki Hervé Oscar Nyangoga uri mu Bufaransa amubwira uko bakiriye iyi baruwa.

Your browser doesn’t support HTML5

Abanditsi 100 Bandikiye Perezida Kagame ku Kibazo cy'Umusizi Bahati Innocent