Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatoreye Jenerali Abel Kandiho wahoze ayoboye iperereza rya gisirikare muri icyo gihugu kuba umwe mu bayobozi bakuru muri Polisi ya Uganda (Chief of Joint Staff of the Uganda Police Force)
Byemejwe n'umuvugizi w'igisirikare cya Uganda, Liyetona Koloneli Ronald Kakurungu mu itangazo yashyize ahagaragara rivuga ko Jenerali Kandiho ahinduriwe imirimo rinamukeza. Polisi ya Uganda na yo yasohoye ubutumwa kuri Twitter ikeza uyu muyobozi.
Generali Abel Kandiho ahawe uyu mwanya nyuma y'ibyumweru bibiri atorewe kuba intumwa yihariye ya Uganda irebana n'iby'umutekano muri Sudani y'Epfo. Yashyizwe kuri uwo mwanya akuwe ku buyobozi bw'iperereza rya gisirikare muri Uganda. Jenerali Kandiho abisikanye na Jenerali Majoro Jack Bakasumba wahawe umwanya Jenerali Kandiho yari aherutse gutorerwa.
Jenerali Kandiho yakunze gushyirwa mu majwi n'ubutegetsi bw'u Rwanda buvuga ko ari ku isonga ry'abahohotera Abanyarwanda batuye muri Uganda. Ikurwa rye kuri uwo mwanya ryari ryagaragariye bamwe nk'ikimenyetso ko Uganda yumvise ijwi ry'u Rwanda, ndetse bikurikirwa n'uko u Rwanda rufungura umupaka warwo n'icyo gihugu.
Kugaruka muri polisi ya Uganda, urwego rushinzwe umutekano noneho rukorana n'abaturage cyane kurusha igisirikare, byakiriwe mu buryo butandukanye ukurikije ibitekerezo bigaragara ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe barabona ko ari intambwe isubije inyuma umubano w'u Rwanda na Uganda, abandi bagakeza Jenerali Kandiho bamushimagiza, ko ari intwali yashoboye kugarura umutekano muri Uganda bityo uyu mwanya ahawe uzarushaho kunoza umutekano muri Uganda.
Umwaka ushize, Amerika yafatiye ibihano Jenerali Abel Kandiho n'abandi basirikare bakuru bakoraga mu rwego rw'ubutasi bw'igisirikare cya Uganda ibashinja kwibasira abantu babaziza ubwenegihugu, ibitekerezo bya politike cyangwa kunenga ubutegetsi bwa Uganda. Leta ya Uganda yavuze ko ibabajwe n'ibyo bihano Amerika yafatiye abo bayobozi ba gisirikare