Iwanyu mu ntara
Your browser doesn’t support HTML5
Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo umudepite mu nteko ishinga amatego Claude Misare, yandikiye ibaruwa umunyamabanga mukuru w’umunryango w’abibumbye Antonio Guterres amugaragariza uruhare avuga ko igiriskare cy’uburundi gifite mu mu bwicanyi bw’abasivile mu misozi ya Uvira, Fizi na Mwenga iri mu ntara ya Kivu y’amagepfo.
Kuri uyu wa kane, Prezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye urugendo rw’amasaha make i Nariobi muri Kenya. Yahuye na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta. Baganiriye ku bibazo bitandukanye biri mu karere.
Prezida Evariste Ndayishimye w’Uburundi, kuri uyu wa kane yahuye n’urubyiruko. rwiyemeje kwihangira imirimo no kugira uruhare mu irambere ryihuse kandi rirambye ry’iguhugu.