Amakuru y'Akarere
Your browser doesn’t support HTML5
Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT) rwatangaje kuri uyu wa mbere ko Leta ya Nijeri yemeye gusubika mu gihe cy’iminsi 30 iyirukanwa ry’Abanyarwanda umunani 8 babaye abere ku byaha bya jenoside bamaze kuburanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, hamwe n’abarangije ibibano bari bakatiwe.
Mu Rwanda, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruratangaza ko rwataye muri yombi umuyobozi w’uruganda rukora inzoga yitwa Umuneza nyuma y'aho iyo nzoga ihitaniye ubuzima bw’abaturage bagera kuri 12 mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali no mu karere ka Bugesera mu Burasirazuba.