Amakuru y'Akarere
Your browser doesn’t support HTML5
Kuri uyu wa Gatanu, Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda imaze kwemeza itegeko rikuraho Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside; Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge; Itorero ry’Igihugu ndetse n’itegeko rikuraho ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye FARG.
Mu Burundi komisiyo y'igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu CNIDH iramagana ibikorwa byo guhungabanya umutekano bimaze iminsi bigaragara muri icyo gihugu. By'umwihariko iravuga ku bitero bya grenade bimaze iminsi bigaragara mu mujyi wa Bujumbura, n’imitego y'ibisasu byo mu mihanda byahitanye abantu barenga 10, abandi barenga 100 bagakomereka mu gihe cy'ibyumweru bibiri.
Mu nkambi ya Lusenda icumbikiye impunzi z'Abarundi mu burasirazuba bwa Kongo ababyeyi b'abana biga mu mashuri yisumbuye bafite impungenge ko bataziga nyuma yaho HCR ifatiye icyemezo cyo kutishyurira abanyeshuli biga mu mashuli yisumbuye.