Amakuru y'Akarere
Your browser doesn’t support HTML5
Ingingo z'Ingenzi:
Kuri uyu wa gatatu, abagore bane bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro muri groupement ya Balala, mu ntara ya Kivu y’Epfo, muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Bari mu nzira bagana mu isoko rya Lusenda.
Kiliziya Gaturika yo mu Rwanda irasaba Papa Faransisiko ko Nyakwigendera Rugamba Cyprien, umugore we n’abana babo barindwi bapfanye, bashyirwa mu rwego rw’Abahire, ruganisha ku butagatifu.
Mu Rwanda, Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imicungire y’umutungo wa leta imaze ukwezi iganira n’ibigo bya leta na za ministeri kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta. Raporo igaragaza ko ibigo hafi ya byose bimaze gutumizwa bicunga nabi umutungo wa leta.