Amakuru ku Mugoroba
Your browser doesn’t support HTML5
Amakuru ku Mugoroba (1730-1800 UTC): Bwana Christopher Kayumba, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda yitabye urukiko rwibanze rwa Kicukiro. Araburanishwa ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Aregwa ibyaha byo guhohotera abagore. Byose arabihakana
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch urashinja u Rwanda guhohotera abatinganyi n'inzererezi. U Rwanda Rurabihakana
Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu iranenga uburyo guverinoma yaka inguzanyo itarategura neza imishinga iteganya gushoramo ayo mafaranga.
Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima riravuga ko ryaciwe umugongo n'icyegeranyo cy'amabi yakorewe abakobwa n'abagore muri Kongo
Muri Uganda, bamwe mu mpunzi z’Abarundi n’Abanyarwada bari mu nkambi ya Nakivale, bamaze imyaka myinshi muri icyo gihugu baravuga ko bazaguma Bateganya kugumayo burundu