Kuri uyu wa mbere urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwafashe icyemezo cyo kutakira ubusabe bwa Madame Agathe Habyarimana bwo kureka gukurikiranwa mu nkiko. Uyu mupfakazi w'uwahoze ari perezida w'u Rwanda Yuvenali Habyarimana akekwaho kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Avugana n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Venuste Nshimiyimana, uri i Londres mu Bwongereza, uwunganira Madame Habyarimana, Philippe Meilhac yasobanuye uko yakiriye icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire.
Your browser doesn’t support HTML5
Umunyamategeko Richard Gisagara, ukorera mu Rwanda no mu Bufaransa, kandi akurikiranira hafi dosiye za jenoside. We avuga ko gutinda kw’uru rubanza ari ikintu kibangamiye uburenganizra bw’abakorewe icyaha. Yavuganye na Venuste Nshimiyimana abanza kumubwira uko yakiriye icyemezo cy’urukiko rw’Ubujurire:
Your browser doesn’t support HTML5
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Venuste Nshimiyimana kandi yavuganye n'impuguke mu by’amategeko, Innocent Twagiramungu, wunganira ababurana mu Bubiligi. We yumvikanishije ko Madame Habyarimana akomeje kudahabwa ubutabera bukwiye mu Bufaransa.
Your browser doesn’t support HTML5