Padiri Maire Yishwe n'Umunyarwanda Yari Acumbikiye mu Bufaransa

Katedrali ya Nantes yafashwe n'inkongi y'umuriro muri 2020.

Mu Bufaransa, umunyarwanda Emmanuel Abayisenga wari washatse gutwika Katedrali yo mu mujyi wa Nantes umwaka ushize, kuwa mbere tariki ya 9/8/2021 yishe umupadiri Olivier Maire. Uyu yari umuyobozi mukuru w’Abapadiri bo mu muryango w’Aba Monfortains, wari utuye mu mujyi wa Saint-Laurent-sur-Sèvre mu burengerazuba bw’Ubufransa.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, reuters, byatangaje ko Abayisenga ejo mu gitondo yagiye ku biro bya polisi byo muri ico gisagara kwirega ko yishe uwo mupadiri. Nta byinshi, Ijwi ry’Amerika ryabashije kumenya ku bijyanye n’icyaba cyaratumye Abayisenga yica uwo mupadiri.

Amakuru Ijwi ry’Amerika ryamenye ni uko Nyakwigendera yabaye muri Kenya ndetse no muri Uganda. Mu bantu bazi uwo muryango, harimo Siriyaka Sendashonga uba muri Canada. Yavuganye n’Ijwi ry’Amerika, abanza kubwira mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana uko azi uwo muryango w’Abihayimana wa Padiri Olivier Maire yarimo.

Your browser doesn’t support HTML5

Cyrie Sendashonga