Uyu mushinga w'itegeko wemejwe n'amajwi y'Abasenateri bose, nta n'umwe uvuyemo. Ugomba kunyura mu itora mu Mutwe w'Abadepite w'inteko ishinga amategeko mbere y'uko ugera ku meza y'umukuru w'igihugu, Joe Biden, kugirango awushyireho umukono, bityo itegeko ritangire gukurikizwa.
RIri tegeko rizaba ribuza ibicuruzwa byose, birimo cyane cyane imyambaro, ipamba, n'amatomati, Leta zunze ubumwe z'Amerika ivuga ko bikomoka ku kazi k'uburetwa muri Xinjiang.
Amerika yemeza ko "guverinoma y'Ubushinwa ikora jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu ku baturage b'aba-Uighurs bo mu idini ry'Abayisilamu, biganje mu ntara ya Xinjiang, iri mu majyaruguru y''Ubushinwa. Birimo gufunga amamiliyoni muri bo mu bigo by'imirimo y'uburetwa, iyicarubozo, gufata abagore ku ngufu, kubafunga no imbyaro ku ngufu." Leta y'Ubushinwa yo ihora ibihakana, ikavuga ko muri ibyo bigo ahubwo ibigishirizamo imyuga.
Mbere y'uko Sena ya Leta zunze ubumwe z'Amerika yemeza umushinga w'itegeko, minisiteri y'ubucuruzi n'izindi nzego eshanu za guverinoma batangaje ko abacuruzi b'Abanyamerika batumiza ibintu muri Xijiang "bazahura n'ingorane zikomeye nibaramuka barenze ku mategeko akumira ibikomoka ku kazi k'uburetwa."
Ubushinwa bwateye utwatsi ibyemezo bya Leta zunze ubumwe z'Amerika. Umuvugizi wa minisiteri yabwo y'ubucuruzi, Gao Feng, yatangaje ko ibirego by'Amerika "bidafatiye ku kuri. Bityo, inzira Amerika irimo ibangamiye cyane bikomeye umutekano w'urujya n'uruza rw'ibicuruzwa ku isi." (VOA/AP/Reuters)