Ibihugu by’ududage n’Ubufaransa birishimira umushinga wo gutangiza ifaranga rishya rya Euro rikoranye ikoranabunga risanzwe rikoreshwa ku mugabane w’Uburayi.
Kuri uyu wa gatatu, Ministeri z’imari, iy’Ubudage n’iy’Ubufaransa zishimiye icyemezo cya Banki nkuru y’Uburayi cyo gutangiza umushinga zivuga ko ari ingenzi cyane mu gushyiraho ifaranga rya Euro rikoranye ikoranabuhanga. Ibihugu byombi birahamagarira n’ibindi by’uburayi bisanzwe bikoresha ifaranga rya Euro gushyigikira uyu mushinga.
Mu itangazo ibihugu byombi byasohoye, bivuga ko iyi gahunda yo gutangiza iri faranga rikoranye ikorabuhanga, ifite uruhare rukomeye ku baturage b’ibihugu by’Uburayi kandi izashingira ku cyemezo cya politike kigomba gufatwa.
Muri iryo tangazo, Ubudage n’Ubufransa byasabye ko hakenewe uruhare rw’ibihugu haba ku ruhande rwa politike na tekinike kugirango babashe kumenya uko basobanurira abantu iby’iri faranga rigiye gukoreshwa.