ONU Yemeje Guverinoma y'Inzibacyuho muri Libiya

Stephanie Williams ni we ntumwa yihariye ya ONU muri Libiya

Ibiganiro bitewe inkunga na ONU, byavuyemo guverinema y’agateganyo ya Libiya uyu munsi kuwa gatanu hagamijwe kubonera ibisubizo akajagari kamaze imyaka icumi mu gihugu, icikamo ibice n’urugomo, hakorwa amatora mu mpera z’uyu mwaka.

Mohammed al-Menfi wahoze ari umudipolomate ukomoka i Benghazi, azayobora akanama ka perezidansi k'inyabutatu, mu gihe Abdulhamid Dbeibeh ukomoka mu mujyi wa Misrata, azayobora guverinema nka minisitiri w’intebe.

Libiya yibasiwe n’akajagari kuva ibikorwa byari bishyigikiwe n’umuryango wa OTAN bisezereye imyaka mirongo ine y’ingoma ya Muammar Gaddafi kandi igihugu cyacitsemo ibice kuva mu 2014 mu rugamba hagati y’ubuyobozi bwari bushyigikiwe n’amahanga mu burengerazuba bw’igihugu n’ubwo mu burasirazuba.

Cyakora, mu gihe imitwe myinshi mu gihugu ifite ubwoba bwo gutakaza ijambo yari ifite, n’ibihugu by’ibihangange bikaba byarashyize ingufu mu gushaka incuti mu karere, guverinema nshya, ishobora bidatinze kuzahura n’igitutu.

Ishyirwaho rya guverinema nshya rishobora no kutazagira ikintu kinini rihindura mu bijyanye n’iringanira ry’ubutegetsi bwa gisilikare ku butaka bwa Libiya. Muri iki gihugu, imitwe ifite intwaro ica igakiza ku mihanda.

Gamal al-Fallah, impirimbanyi y’umunyapolitiki i Benghazi abivuga, asanga ari yo mahirwe ya nyuma, ku baturage ba Libiya n’abayobozi muri politiki, yo kurangiza ubushyamirane n’umwiryane mu gihugu. Avuga ko hari icyizere cyo kuzagera ku matora, nk’uko babyijeje, kugira ngo bashyitse abaturage ku byo babasabye.