Nijeri:Ubutegetsi Bugiye Guhererekanywa muri Demokarasi Bwa Mbere

Kandida Perezida Mohamed Bazoum Atora i Niamey

Nijeri yatangiye kubarura uyu munsi ku cyumweru, amajwi yavuye mw’itora byitezwe ko rizabimburira ayandi muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba mw’ihererekanywa ry’ubutegetsi rya mbere hagati y’abaperezida babiri batowe muri demokarasi. Byitezwe ko amajwi ya nyuma azamenyekana muri iyi minsi iri imbere.

Iki gihugu cyabayemo kudeta enye kuva gihawe ubwigenge n’Ubufaransa mu 1960 kandi cyugarijwe n’ubukene n’urugomo rw’imitwe ya kiyisilamu, rwaguyemo abasivili amagana n’abasilikare mu mwaka ushize wonyine.

Mohamed Bazoum wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, uhagarariye ishyaka riri ku buyobozi, ni we ushobora kuzasimbura perezida ucyuye igihe Mahamadou Issoufou, utanze ubutegetsi nyuma ya manda ebyiri z’imyaka itanu.

Perezida Issoufou ucyuye igihe, nyuma yo gutora yavuze ko iri tora ribaye ikimenyetso cy’umunsi udasanzwe, nk’inkingi y’icyizere ku bazavuka mu bihe biri imbere.