Urukiko rwa EAC Rwemeje ko Rujugiro Yasubizwa Inyubako UTC

Inyubako UTC y'umunyemari Tribert Rujugiro

Urukiko rw’ibihugu by’Afrika y’uburasirazuba bwanzuye ko ifatwa ry’inzu icururizwamo UTC (Union Trade Centre) ya Tribert Rujugiro ritakurikije amategeko.

Iyo nyubako yaba yari ifite agaciro ka miliyomi 20 z’amadolari yafashwe mu mwaka wa 2013 itezwa cyamunara muri 2017. Leta yavugaga ko nyirayo afitiye Leta umwenda wa miliyoni imwe n’ibihumbi 100 w’imisoro.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Venuste Nshimiyimana, umunyemari Tribert Rujugiro yavuze ko yifuza gusubizwa inyubako ye aho guhabwa amafaranga yavuyemo igurishwa.

Your browser doesn’t support HTML5

EAC Yategetse ko Rujugiro Asubizwa UTC