Saeb Erekat wari umaze imyaka aharanira abanyepalestina mu mpaka zabo na Isirayeli yitabye Imana uyu munsi kuwa kabiri.
Uyu munyapolitiki Erekat yari afite imyaka 65. Yitabye Imana nyuma yo gufatwa na COVID-19. Yari amaze imyaka ibarirwa muri mirongo avugira abanyepalestina mu mishyikirano yabahuzaga na Israheli.
Kuba yaricaranye n’abayobozi ba Isirayeli n’Amerika mu myaka y’i 1990 n’i 2000, myatumye muri iyi myaka ishize aba mu bagaragaye cyane mu ntambara y’amagambo n’ubuyobozi bwa perezida w’Amerika Donald Trump w’Amerika ku ngamba z’uburasirazuba bwo hagati. Ni umugambi wateganyaga guha Isirayeli ubugenzuzi bw’amacumbi y’abayahudi n’ibice binini byigaruriwe by’intara ya Cisjordaniya.
Cyakora nyuma y’uko ibiganiro by’amahoro biburiyemo mu 2014, yakomeje gushyigikira atajenjetse ishyirwaho rya leta ya Palesitina ikabana n’iya Israheli n’ubwo byafata imyaka 50 nk’uko yabyivugiye.
Erekat, nk’umunyamabanga mukuru w’umuryango wiyemeje kubohoza Palestina “Organisation pour la liberation de la Palestine" OLP), kw’italiki ya 8 y’ukwezi kwa 10 yavuze ko yanduye virusi ya Corona.
Mu myaka itatu yabanje yari yabazwe, ubwo yahabwaga igihaha gishya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bikaba byaratumye ubushobozi bw’umubiri we bwo kwirwanaho bugabanuka.
Saeb Erekat yitabye imana nyuma y’uko imwe mu myanya y’umubiri we yananiwe gukora akazi kayo. Yari amaze ibyumweru bitatu mu bitaro byitwa “Jerusalem’s Hadassah Medical Center”, nk’uko umuvugizi w’ibitaro yabitangaje. Yanavuze ko Saeb byari byabaye ngombwa ko ashyirwa ku mashini imufasha guhumeka no guhabwa imiti yihariye yo kumuvura.
Imihango yo kumuherekeza iteganyijwe ejo kuwa gatatu mu mujyi wa Jericho mu ntara ya Cisjordanie.