Muri Afuganistani, abantu 11, bose b'igitsina gore, baguye mu mubyigano muri sitade barimo bategereje gusaba viza zo kujya mu gihugu cy'abaturanyi cya Pakistani.
Hari hashize amezi arenga arindwi Pakistani yarahagaritse gutanga viza muri Afuganistani kubera icyorezo cya virusi ya Corona. Imaze kubisubukura ejo kuwa kabiri, abantu ibihumbi n'ibihumbi batangiye guturuka imihanda yose mu ntara ya Nangarhar, mu burasirazuba bw'Afghanistani, bajya gusaba viza muri "consulat" ya Pakistani i Jalalabad, umurwa mukuru w'iyi ntara.
Kubera ubwinshi bwabo, abayobozi b'intara n'inzego z'umutekano babasabye gutegerereza muri sitade y'imikino yegereye "consulat". Kubera kandi amahame y'idini rya Isilamu, abagore n'abagabo ntibagombaga kwivanga. Umubyigano wabaye uyu munsi mu gice cy'abagore. Abandi bantu 13 bakomeretse. Abenshi mu bapfuye n'abakomeretse ni abantu bari mu za bukuru, nk'uko umuvugizi w'intara ya Nangarhar, Attaullah Khogyani, yabitangarije abanyamakuru.
Buri munsi, abany'Afuganistani ibihumbi n'ibihumbi bambuka umupaka wa Pakistani, bagenda bagaruka, akenshi kubera kujya gushakayo akazi cyangwa kwivuza.
Uretse uyu mubyigano, abandi bantu 36 b'abapolisi bishwe mu gico cy'Abatalibani, mu ntara ya Takhar, mu majyaruguru y'Afuganistani. Barimo na Raz Mohammad Doorandish, komanda wungirije wa polisi mu ntara ya Takhar. Umuyobozi w'ibitaro bikuru bya Takhar, Dr Rahim Danish, aratangaza ko abandi bapolisi umunani bakomeretse.
Umuvugizi w'Abatalibani, Zabihullah Mujahid, yatangaje ko ari bo koko bagabye iki gico, n'ubwo bwose bari mu mishyikirano na guverinoma y'Afuganistani i Doha muri Qatar.