Ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda (rikorera hanze), riramagana umugambi rivuga ko Leta y’u Rwanda yatangiye wo kubarura abanyarwanda bari hanze hifashishijwe imiryango yabo iri mu Rwanda.
Umuyobobozi wa FDU, Justin Bahunga uba I Londres mu Bwongereza, yavuganye na mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana, atangira amubwira icyo banenga muri uwo mugambi.
Your browser doesn’t support HTML5
Ijwi ry’Amerika ryasabye Ubuvugizi bwa Leta y’u Rwanda kuduhuza na Ministeri y’Ubutegetesi bw’igihugu kugirango igire icyo ivuga ku mpungenge za FDU. Icyifuzo cyacu cyakiriwe. Batwijeje ko uwabisobanura naboneka bamuduha. Turacyategereje.