Chadwick Boseman, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika wamamaye cyane muri filime Black Panther yitabye Imana azize kanseri yo mu mara.
Boseman apfuye afite umyaka 43. Yamenye bwa mbere ko yanduye iyi kanseri mu mwaka wa 2016.
Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’ibiro bishinzwe gukurikirana inyungu ze byavuze ko yapfiriye mu rugo rwe akikijwe n’umugore we n’abandi bo mu muryango we.
Boseman yamenyekanye cyane nka mwami T’Challa mu cyiswe ubwami bwa Wakanda muri Afrika muri filime Black Panther. Ni filime yakunzwe cyane iza no guhabwa igihembo cya Oscar.
Iyo filime yinjije akayabo k’amadolari asaga miliyari.
Inkuru y’urupfu rwa Boseman yababaje abatari bake barimo na Barack Obama wigeze kuyobora Amerika.
Yanditse ku rubuga rwe rwa twitter avuga ko atewe agahinda n’urupfu rwa Boseman. Yavuze ko yabaye urugero rwiza ku bana bato b’abirabura ko kandi assize umurage mwiza.