Joe Biden ushobora guhagararira ishyaka ry'Abademokarate mu matora y'umukuru w'igihugu ntiyatangaje uwo yifuza ko azamwungiriza nibaramuka batsinze amatora. Birahwihwiswa ko mu ishyaka imbere habonetsemo abamurwanya nka senateri Kamala Harris wo muri Leta ya California. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Bian Padden aravuga ko uwahanganye na Biden mu matora y'ijonjora mu ishyaka agaragara nk'ushoboye kurusha Harris.
Joen Biden yaguye urutonde rw’abantu ashobora gutoranyamo uwo bafatanya kwiyamamaza, wazamubera visi perezida baramutse batsinze amatora. Ni mu gihe hari amakuru y'uko senateri Kamala Harris uhagarariye Leta ya California wahabwaga amahirwe menshi kuri uyu mwanya, yaba atifuzwa na bamwe mu bo mu ishyaka rye.
Mu bihe byo kwiyamamaza mu matora y’ibanze, Biden yasezeranye ko azatoranya umugore ushoboye akaba ari we uzamwungiriza, nka kandida visi-perezida bakiyamamaza hamwe.
Kuva ubwo, yahise yotswa igitutu ngo azahitemo Umunyamerika w’umwirabura mu rwego rwo guha agaciro amoko yose mu gihe imyigaragambyo yamagana ubusumbane bw'amoko yari igikomeza gufata indi ntera hirya no hino mu gihugu.
Niambi Carter yigisha ibijyanye na politiki muri Kaminuza ya Howard, ati "Ndatekereza ko bizashishikaza abirabura n'abakiri bato batamwiyumvamo cyane, bakazaza gutora mu kwezi kwa 11."
Nk'umusenateri w'icyamamare, Kamara Harris uvuka ku mubyeyi w'Umuhinde n'umwirabura w’umunyajamaika b'abimukira; akaba yaranahataniye guhagarararira ishyaka rye mu matora ya perezida, ni we wasaga nk'uhabwa amahirwe cyane.
Cyakora abajyanama ba hafi ba Biden ntibashira amakenga iby'intego n'ukudahemuka by'uyu mugore.
Birasaba ko Harris abanza kwiyunga na Biden ku bwo kuba yaramurwanyaga mu biganiro-mpaka baheruka kugirana, ndetse abantu ba hafi ba Biden bafite impungenge z'uko Harris yazashyira imbere ibitekerezo n'intego bye aho gushyigikira imirongo migari ya bwana Biden.
Birashoboka ko muri iki cyumweru Harris azahura n'abashinzwe ibyo kwiyamamaza kwa Biden kugira ngo abamare izi mpungenge.
N’ubwo amaperereza n’ibitekerezo bikusanywa ku bishobora kuva mu matora biha Biden amahirwe kurusha Donald Trump, Jared Leopold ushinzwe kunonosora iteganyabikorwa mu ishyaka ry'Abademokarate avuga ko mu gutoranya uwo bazafatanya kwiyamamaza, Biden akwiye kwirinda icyo ari cyo cyose cyakurura impaka.
"Agomba guhitamo umukandida uhamye, w'umwizerwa, umuntu uzamushyigikira kuva ku munsi wa mbere, ariko na none atari wawundi uzaha uruvugiro abamurwanya."
Hagati aho abandi bashobora gutoranywamo visi perezida barimo kwigwaho.
Nka Karen Bass ni umwe muri bo, akaba Umunyamerikakazi w’umwirabura. Ni depite uhagarariye leta ya California muri kongre y'Amerika akaba ari n'umwe mu bahataniye guhagararira ishyaka. Aranengwa kuba yarakoresheje amagambo asingiza umunyacuba Fidel Castro n'abibumbiye mu cyitwa Church of Scientology (Kiliziya y’abantu batemera Imana).
Abandi banyamerika b’abirabura barimo uwahoze ari umujyanama mu by'umutekano w'igihugu, Susan Rice utaherukaga kugaragara cyane mu bya politike. Harimo Stacey Abrams wigeze guhagararira leta ya Georgia mu nteko
ishingamategeko ya leta ya Georgia kimwe na despite Val Demings uhagarariye Leta ya Florida mu nteko ishingamategeko. Abrams na Demings ariko banengwa ubunararibonye buke muri politike.
Patrick Basham ni umusesenguzi mu kigo Democracy Institute, ati "Ikibazo gihari cyangwa urujijo ruri ku kuba umuntu atari inararibonye muri politike, cyakora wenda ashoboye mu buryo runaka; ariko nanone utazwi, udafite ahandi yigaragaje kandi nanone atakwemeza neza uburyo yayobora Amerika neza agitorwa."
Abandi bagore bivugwa ko bahabwa amahirwe harimo umusenateri w'Umunyamerika ufite ibisekuru ku mugabane w'Aziya Tammy Duckworth uhagarariye leta ya Illinois, Michelle Lujan Grisham warwanye mu ntambara yo muri Iraki, ubu ni guverineri wa leta ya New Mexico, umusenateri Elizabeth Warren uhagarariye leta ya Massachussetts, na Gretchen Whitmer, guverineri wa leta ya Michigan.
Amakuru avuga ko mu minsi mike iri imbere ari bwo Biden ashobora kuzatangaza uwo yahisemo nka visi perezida, mbere gato y'umuhango wo kwemeza mu buryo ntakuka, abakandida b'ishyaka ry'Abademokrate.