Moritaniya Ifite Minisitiri w'Intebe Mushya

Moritaniya ku ikarita y'Afurika

Perezida wa Moritaniya, Mohamed Ould Ghazouani, uyu munsi kuwa kane yashyizeho Mohamed Ould Bilal ku mwanya wa minisitiri w’intebe. Ni amasaha make nyuma y’uko uwamubanjirije na guverinema ye beguye kubera iperereza kuri ruswa yo mu rwego rwo hejuru ivugwa muri guverinema yabanje.

Itangazo rishyira Bilal ku mwanya wa Minisitiri w’intebe, rivuye muri perezidansi rikurikira gusezera kwa Ismail Ould Cheik Sidiya hamwe na guverinema ye yose.

Imikorere y’urwego rwa politiki muri Moritaniya yazitiwe uyu mwaka n’iryo perereza ry’inteko ishinga amategeko kuri ruswa ivugwa muri guverinema y’uwahoze ari perezida wa Moritaniya, Mohamed Ould Abdel Aziz, wasezeye ku milimo mu mwaka ushize amaze imyaka icumi ku buyobozi.

Incuti ye ya hafi, Mohamed Ould Ghazouani yatsinze itora aramusimbura. Ariko ntibyatinze Abdel Aziz yisanga, ibikorwa bya guverinema ye, harimo n’ibijyanye n’imishinga ya peteroli, birimo gucungirwa hafi n’inteko ishinga amategeko.

Abakoze amaperereza ejo kuwa gatatu bagejeje ku mushinjacyaha mukuru w’igihugu, raporo isobanura ibyo babonye. Iyo raporo ntirajya ahagaraga. Cyakora ba minisitiri benshi bari ku buyobozi, bari bahaswe ibibazo, kubyabaye bareba, ubwo bari mu myanya ikomeye y’ubuyobozi muri guverinema ya Abdel Aziz.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, minisitiri w’intebe wasimbuwe, Ismail Cheikh Sidiya yavuze ko yashyikirije Perezida Ghazouani urwandiko rwa guverinema rusezera ku milimo, ariko nta bindi bisobanuro yatanze.

Amasaha make nyuma yaho, perezidance yatangaje ishyirwaho rya Bilal, wayoboye ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, akaba yarabaye umufasha wa perezida. Yabaye na minisitiri.

Abdel Aziz yagiye ku butegetsi mw’ihirikwa ry’ubutegetsi mu 2008 kandi yabaye incuti ikomeye y’ibihugu by’ibihangange byo mu burengerazuba bw’isi mu kurwanya inyeshyamba za kiyisilamu mu karere ka Saheli.

Iyimikwa rya Ghazouani wahoze ari umujenerali mu gisilikare, wanabaye minisitiri w’itebe, ryagaragaje igihugu cya mbere kirimo ubutayu, gihererekanyije ubutegetsi mu mahoro, kuva gihawe ubwigenge n’Ubufaransa mu 1960.