Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, wasohoye icyegeranyo kivuga ko mu Buyapani abana bari mu mikino ngororangingo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubitwa no kubwirwa amagambo akomeretsa.
Abakoze iperereza kuri icyo kibazo bavuze ko batahuye ko abana benshi bakubiswe ibipfunsi, imigeri cyangwa bagakubitishwa ibindi bintu. Iperereza rivuga ko bamwe muri bo bahezwaga umwuka igihe gito, bakimwa ibiryo n'amazi ari ko batotezwa banakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abakoze iperereza bavuga ko ibyo byateye bamwe muri abo bana kugira agahinda gasaze, kugira ubumuga bw'umubiri, ihungabana ry'igihe kirambye ndetse rimwe na rimwe bakiyahura.
Inama ishinzwe imikino Olempike yo mu Buyapani ntacyo yabivuzeho. Icyo cyegeranyo cyiswe "Nakubiswe Inshuro Nyinshi Cyane Ntashobora Kubara" kivuga ko umwe mu bana biyahuye yari afite imyaka 17 akina umukino wa basketball ku ishuri yigagaho. Kivuga ko yatotejwe cyane n'umutoza we bikamutera kwiyahura.
Icyegeranyo gishingira ku bisubizo by'abakinnyi 50 babajijwe, bakomoka mu duce dutandukanye n'abandi 700 basubirije kuri interineti. Gisohotse ku itariki y’uyu munsi imikino ya Olempike yimuriwe umwaka utaha mu Buyapani yagombaga gutangirira. Yasubitswe kubera ikibazo cya Virusi ya Corona.