Uwahoze ari Minisitiri w’intebe mu Rwanda, Pierre-Damien Habumuremyi, yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Araburana ku ifatwa n’ifungwa ry’agateganyo ku cyaha ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumurega, cyo gutanga sheki zitazigamiwe n’icyaha cy’ubuhemu. Ahakana ibyo byaha byombi, akekwaho kuba yarakoze mu 2019 ari umuyobozi wa Kaminuza yashinze ya Christian University of Rwanda.
Ni urubanza rwitabiriwe cyane n’ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu n’ibikorera hanze. Ubwinshi bw’abanyamakuru bari bitabiriye iri buranisha, bwakuruye impaka mu rukiko, abunganira Pierre Damien Habumuremyi basaba ko umukiliya wabo yaburanira mu muhezo. Basobanuye ko ibyaha Habumuremyi akurikiranyweho ari ibyaha bisanzwe ariko urubanza rwe rwamamajwe cyane mu bitangazamakuru kugeza no kuri Radiyo y’igihugu.
Abavoka babiri bunganiraga Habumuremyi banavuze ko umukiliya wabo afite ikibazo cy’uburwayi bw’umutima ko atabasha kwisobanura za camera zimwuzuranyeho. Umucamanza yanzuye ko urubanza rugomba gukomeza kuburanishwa mu ruhame. Aba bunganizi bagaragazaga ko hari ibinyamakuru bimwe bisa n’ibyamaze gucira urubanza Habumuremyi, bagahera aha bemeza ko mu kwiregura kwe imbere ya camera, ataba yisanzuye.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Habumuremyi nka perezida n’uhagarariye kaminuza ya Christian University of Rwanda, hari sheke zigera kuri esheshatu zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw yagiye aha abantu banyuranye, bajya gushaka amafaranga kuri banki bagasanga nta mafaranga afite kuri konti ye cyangwa iya kaminuza.
Ubushinjcyaha bwavuze ko Bwana Habumuremyi yavugaga ko bitari ngombwa ko izo konti zigira amafaranga kuko sheki yazitangaga nk’ingwate [guarantee].
Habumuremyi ahawe umwanya wo kwiregura, yasobanuye ko ibyo aregwa byose atari byo kuko amafaranga yose aregwa atigeze ajya mu mufuka we cyangwa se mu muryango we, ko ahubwo yari agamije ko Christian University of Rwanda itanga uburezi.
Yavuze ko abo bakoranye bose yaba abo yatse amafaranga yo gukoresha muri Kaminuza yari abereye umuyobozi, yaba abagemuraga ibikoresho kuri kaminuza bose bagiranaga amasezerano agaragaza uburyo azagenda abishyuramo hagatangwa sheki yo kwizeza abo babaga bakorana ko bazishyurwa. Aha, yanasobanuriye urukiko ko abo bagiranaga amasezerano bose babaga bazi neza ko izo sheke atari zo kujyana muri banki ako kanya.
Bwana Habumuremyi yavuze ko hari abari bahawe sheki zizageza tariki ya 10/4, itariki yageze amashuri yose yarafunzwe. Kuri iyo ngingo, yasobanuye ko yongeye kwandikira ba rwiyemezamirimo bakoranaga abasaba ko bakongera gukorana andi masezerano, kuko atari yabashije kubona ubwishyu, kubera icyorezo cya Covid-19.
Me Kayitare Jean Pierre umwe mu bunganira Habumuremyi, yabwiye urukiko ko Habumuremyi akwiriye kurekurwa, hanyuma ubushinjacyaha bugasigara bukurikirana Christian University of Rwanda kuko ariya mafaranga yose atayashyiraga mu nyungu ze bwite. Yavuze ko inshingano Habumuremyi yari afite nk’umuyobozi wa Kaminuza, mu rwego rw’amategeko zitandukanye n’ibyo we yabazwa ku giti cye. Yasobanuye ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko Habumuremyi yari afite ubushake bwo gukora icyaha.
Ku rundi ruhande, ubushinjacyaha bwasobanuye ko bigaragara neza ko ishuri ari irya Habumuremyi, kuko afitemo imigabane ingana na 60%, umuhungu we afitemo 30%, naho umuyobozi waryo akagiramo 10%. Bwavuze ko kuba ari umunyamigabane mukuru, bisobanura inyungu yari afite mu gutanga izo sheki. Bityo bumusabira kuba yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe bugikomeje iperereza.
Mu gihe yasubijwe ijambo, Habumuremyi yasabye urukiko ko rwamurekura agashakisha uburyo yakwishyura abo abereyemo amadeni. Yavuze ko iyi kaminuza ifite aho yatanze ingwate muri banki, ubu ko umwenda isigayemo ari muto ugereranyije n’agaciro k’iyo ngwate. Yasabye urukiko ko rwamurekura akajya kugurisha iyo ngwate yari yaratanze muri banki, akishyura banki asigaye akayishyura abo abereyemo imyenda. Yabwiye umucamanza ko ibyo byashoboka mu gihe yaba adafunzwe, bityo mu gihe yaba afunzwe, nta myanzuro y’Inama y’Ubutegetsi yabaho. Habumuremyi yavuze ko atari umuntu wo guhunga ubutabera, yaba ari ubushinjacyaha cyangwa ubugenzacyaha, igihe bwamushakiye bwamubonye, ndetse ko butagiye kumufata ahubwo yabwishyikirije.
Avoka wa Habumuremyi, Me Kayitare yavuze ko nk’umuntu wagiriwe icyizere n’igihugu kugeza ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, Habumuremyi yari akwiye gukurikiranwa adafunzwe. Yavuze ko kumufunga ari ukumwima amahirwe yo gushaka amafaranga yo kwishyura abo kaminuza yayoboraga ibereyemo umwenda, nabo ubwabo bikaba ari ukubima amahirwe yo kwishyurwa.
Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwavuze ko ruzatanga umwanzuro ku gufungwa cyangwa gufungurwa by'agateganyo kuri Bwana Habumuremyi ku itariki 21 z’uku kwezi saa kumi z’umugoroba.