Guma Mu Rugo Irakomeje Muri Tumwe Mu Duce Twa Kigali

Kuwa Gatanu w’iki Cyumweru, minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu mu Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya ku batuye bimwe mu bice by'umurwa mukuru Kigali.

Ni amabwiriza akura mu kato bimwe muri ibyo bice akagumishamo ibindi bice. Byose biri mu mugambi wo kwirinda icyorezo cya virusi ya corona.

Iki cyemezo cya minisitiri w’ubutegetsi Shyaka Anastase cyo gukura mu kato bimwe mu bice by’umujyi wa Kigali kikagumishamo ibindi yagifashe ashingiye ku isesengura ry’abakora mu nzego z’ubuzima nk’uko biboneka mu itangazo yaraye ashyize ahabona kuwa gatanu.

Ni imidugudu n’ubusanzwe yari imaze igihe mu kato mu gihe ibindi bice byinshi by’igihugu byakomorewe. Inzego z’ubuzima zigaragaza ko hamwe muri ho nta bwandu bwa virusi ya corona bukihagaragara ari yo mpamvu yo gukomorera utwo duce.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yategetse ko kuva kuri uyu wa gatandatu hari bimwe mu bice bivanirwaho gahunda ya guma mu rugo ibindi bikaguma kuyubahiriza.

Mu midugudu yakuwe mu kato, ku isonga hari umudugudu wa Gisenga mu karere ka Nyarugenge.

Hari kandi umudugudu wa Ruganwa ya mbere yo mu karere ka Kicukiro. Mu karere ka Kicukiro kandi akandi gace minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yategetse ko kava mu kato ni agace ka Nyenyeri.

Kugira ngo hatabaho kwitiranya minisitiri yamenyesheje ko ari igice cyo haruguru y’umuhanda kigizwe n’amasibo 19 ari mu kagari ka Bwerankori ko mu murenge wa Kigarama.

Ni mu gihe hari ibindi bice bya Kigali, ubutegetsi bwemeje ko biguma mu kato. Bwavuze ko mu gihe bizaba bigaragara ko muri ibyo bice na ho nta bwandu buzaba bukihagaragra, na byo bizakurwa mu kato.

Nk’uko biri mu itangazo rya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu biragaragara ko muri iki cyiciro imidugudu igomba kuguma mu kato myinshi ari iyo mu karere ka Kicukiro.

Iyo nayo ni i Kadobogo mu karere ka Nyarugenge. Mu midugudu yagumishirijweho gahunda ya guma mu rugo harimo na Kamabuye mu karere ka Kicukiro. Undi mudugudu wo mu karere ka Kicukiro wagumishijwe mu kato ni uwa Zuba.

Hari kandi umudugudu wa Nyenyeri mu gice cyo hepfo y’umuhanda gikizwe n’amasibo 13 yo mu kagari ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yibukije ndetse asaba abatuye mu bice byagumye mu kato gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga akato. Yanibukije ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zigomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza mashya.

Mu gusoza itangazo rikubiyemo amabwiriza areba bimwe mu bice bigize umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yibukije abaturarwanda bose gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda virusi ya corona nk’uko yagenywe n’inzego z’ubuzima.

Uretse ibi bice byo mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali byashyiriwe amabwiriza mashya na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu kwirinda icyorezo COVID-19, akarere ka Rusizi ko mu Burengerazuba bw’igihugu na ko kagiye kumara amezi ane mu kato na cyo kavuzweho. Kugeza ubu muri iyi guma mu rugo yafatwa nk’idasanzwe imirenge itanu yo muri ako karere ari yo Kamembe, Nyakarenzo, Mururu , Gihundwe n’umurenge wa Nkombo iri mu kato.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ishyiraho aya mabwiriza mashya ku batuye muri imwe mu midugudu yo mu mujyi wa Kigali, inzego z’ubuzima zabaruraga abantu bose hamwe 1252 bamaze kwandura icyorezo COVID-19 barimo 42 bashya babonetse kuri uyu wa Gatanu. Inzego z’ubuzima zivuga ko abantu 635 bamaze gukira icyorezo mu gihe 614 bakirwaye. Kugeza ubu abo iki cyorezo kimaze kwivugana bo baracyari batatu.