Imyigaragambyo y'Abatwara Amatagisi muri Afurika y'Epfo

Polisi yo mu ntara ya Gauteng muri Afurika y'epfo

Iyo myigaragambyo yabujije abakozi ibihumbi gusubira ku mirimo. Abatwara amatagisi mu ntara izwi nk’ihuriro ry’ibikorwa by’ubukungu ya Gauteng, irimo umujyi wa Johannesburg n’umurwa mukuru Pretoria, uyu munsi kuwa mbere bafunze imihanda kandi banga gutwara abakozi. I Pretoria, hari amakuru avuga ko polisi yakoresheje amasasu atica igira ngo isandaze imyigaragambyo y’abashoferi..

Urwego rw’amatagizi ni rumwe mu zahuye n’ingaruka za gahunda ya guma mu rugo mu bijyanye n’ubukungu mu gihugu hose. Izo ngamba zatangiye kubahirizwa mu kwezi kwa gatatu hagamijwe kubuza ikwirabwira rya COVID-19.

Abanyafurika y’epfo babarirwa muri miliyoni nyinshi, bifashisha imodoka z’amatagisi kugira ngo bagere ku kazi. Bazanakenera izo serivisi mu gihe ingamba za guma mu rugo zizaba zakuweho kugira ngo ibikorwa by’ubukungu byongere gukorwa nka mbere. Izo Minibusi zashyiriweho amasaha zigomba gukoramo n’umubare w’abagenzi zigomba gutwara. Urwego rw’imodoka z’amatagisi, rwanze amafaranga guverinema yashyize mu kigega cyo gufasha mu bihe by’icyorezo cya virusi ya Corona, ruvuga ko ari make cyane ntacyo yamara ku gihombo bagize.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa byo gutwara abagenzi mu ntara ya Gauteng, Jacob Mamabolo, yavuze ko guverinema ishobora kuzabonana n’abahagarariye urwego rw’abatwara abantu muri za tagisi muri iki cyumweru kugira ngo bazusume iki kibazo.