Mu Rwanda, abanyamabanga ba Leta babiri, Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi, beguye mu mirimo yabo.
Ibiro bya minisitiri w’intebe byatangaje kuri uyu wa kane ko Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’abo bagabo babiri kandi ko azabishyikiriza Perezida wa Repubulika.
Bwana Evode Uwizeyimana yeguye mu gihe yakorwagaho iperereza n’urwego rw’ubugenzacaha RIB ku cyaha akekwaho cyo guhutaza Madame Mukamana Olive. Uyu yari amusabye kunyura mu cyuma gisaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, mu Mujyi wa Kigali, aho kubikora aramusunika yitura hasi.
Umuvugizi wa RIB Umuhoza Marie Michelle yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika kuwa Gatatu, ko uyu muyobozi akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. RIB kandi yari yatangaje ko ibizava mw’iperereza bizashyirwa ahabona. Ijwi ry'Amerika ntirirabona gihamya ko RIB yaba yaratangaje umwanzuro w'iperereza.
Ku ruhande rwa bwana Isaac Munyakazi. Amakuru yizewe Ijwi ry'Amerika yabashije kumenya ni uko yaba yari akurikiranweho ibikorwa by'uburiganya bifitanye isano n'ibizamini bya leta bisoza umwaka w'amashuri wa 2019.
Hari andi makuru Ijwi ry'Amerika ritarabonera gihamya avuga ko ibyaha uyu munyamabanga yaba yazize byari bimeze iminsi bikorwaho iperereza.
Abo bagabo bombi begujwe binjiye muri guverinoma mu kwezi kwa Cumi umwaka wa 2016.
.