Rwanda: Urubanza rwa Nsabimana 'Sankara' Rwasubitswe

Sankara Rwanda

Urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n'iby'iterabwoaba mu Rwanda rwasubitse urubanza rw'uwiyita Major Nsabimana Callixte Sankara. Urukiko rwatanze umwanya wo kureba niba abandi basirikare batawe muri yombi mu minsi yashize bo mu mutwe wa FLN baburanishirizwa hamwe n'uyu wahoze ari umuvugizi w'umutwe wa FLN urwanya Leta y'u Rwanda.

Kuva mu nkengero z’urukiko kugera mu cyumba cy’urukiko umutekano wari wakajijwe bigaragarira amaso. Abapolisi bakomeye n’abacungagereza bakomeye bagaragara muri uyu mugambi w’umutekano. Kwinjira mu cyumba cy’urukiko byari bitoroshye ku banyamakuru kuko badutegetse kutinjirana telefone cyangwa ikindi cyuma cy’akazi.

Ni amabwiriza abapolisi batangiye kuduhera mu marembo y’urukiko. Abapolisi bavugaga ko umucamanza ukuriye iburanisha ari we watanze ayo mategeko. Nyamara uretse kuvuga ko banga ko umutekano wahungabanywa n’abanyamakuru, kuva ku nzego z’umutekano ari izambaye imyenda y’akazi ndetse n’izambara gisivili bose bari bafite amatelefone.

Ikindi Radiyo na Televiziyo by’igihugu byo byemerewe gufata amajwi n’amashusho, kuko ngo bari bandikiye umucamanza babimusaba. Aho umucamanza yatangiye uburenganzira ku bandi banyamakuru , habuze n’umwe wagira icyo akora kuko ibikoresho byose bari bategetswe kutabyinjirana. Ni ikibazo Ijwi ry’Amerika yagejeje ku mucamanza ukuriye inteko iburanisha maze avuga ko icyo kutwambura ibikoresho atari akizi.

Umushinjacyaha bwana Bonaventure Ruberwa yabwiye urukiko ko na we n’ubwo atari azi ko badutegetse kutinjirana amatelefone n’ibikoresho by’akazi ariko ngo hagomba kubahirizwa umutekano w’igihugu. Hakibazwa niba hari telephone za bamwe zahungabanya umutekano izindi ntiziwuhungabanye na cyane ko abakorera ibitangazamakuru by’igihugu bo na telephone bari bazifite banazikoresha mu cyumba cy’urukiko. Umucamanza akavuga ko we ibimureba ari ituze ryo mu rukiko igihe aburanisha. Yirinze kubaza inzego z’umutekano impamvu zabangamiye itangazamakuru bene ako kagene.

Uwiyita Major Nsabimana Callixte Sankara yagaragaye mu cyumba cy’urukiko ari mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa. Yaje aherekejwe n’imodoka ebyiri z’abapolisi hafi ya bose bafite imbunda zarimo na za masotela ndetse n’izindi z’abacungagereza.

Umucamanza yamusomeye umwirondoro we amaze uregwa yemera ko ari wo kandi wuzuye ariko ko nta cyangombwa na kimwe kimuranga cyashimangira uwo mwirondoro. Umushinjacyaha aramurega umurundo w’ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba.

Umushinjacyaha yahise azamura inzitizi ko hari ibaruwa yanditswe n’umushinjacyaha mukuru wa gisirikare ayandikira umushinjacyaha mukuru wa Repubulika. Muri iyo baruwa umushinjacyaha Ruberwa avuga ko hari abandi basirikare batorotse igisirikare cya RDF barimo Private Dieudonne Muhire.

Abo ngo bari mu gisirikare cy’umutwe wa FLN Sankara yavugiraga. Umushinjacyaha wa gisirikare ngo arasaba ko habaho umwanya wo kwiga amadosiye yombi hakamenyekana ko izo manza zombie zaba zifitanye amasano cyangwa se niba zatandukanywa. Bwana Bonaventure Ruberwa aravuga ko hakwiye gusuzumwa ububasha bw’urukiko rwaburanisha izo manza zombie igihe basanga hari isano zifitanye. Kuri Ruberwa arakeka ko imanaza zombie zaba zifite aho zihurira kandi ngo ntibazi ibizikubiyemo.

Me Moise Nkundabarashi yavuze ko bigoye kugira icyo avuga ku ibaruwa y’umushinjacyaha batazi ikiyikubiyemo. Umucamanza yahise ayimuhereza maze we n’uwo yunganira wiyitaga Major Sankara bayicishamo amaso. We na Major Sankara bavuze ko batazi Private Muhire haba mu ibazwa rye n’ahandi bagasanga nta sano izo manza zombi zifitanye na cyane ko ngo buri rubanza rwarateguwe runahabwa amatariki yo kuburanisha. . Ku ruhande rw’urugwa rwifuzaga ko urubanza ruburanishwa rukava mu nzira. Sankara yavuze ko Private Muhire ntawe azi mu mazina kuko ngo yari afite abasirikare benshi. Yemera ko uwo yari azi ari Capt Herman Nsengimana.

Umucamanza yiherereye akanya gato maze we n’inteko iburanisha banzura ko urubanza ruhabwa indi tariki hakarebwa niba imanza zombi nta sano zifitanye. Sankara araregwa umurundo w’ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba ndetse n’ibyaha guhakana no gupfobya jenoside. Aregwa ibitero by’umutwe wa FLN wagabye mu bice bitandukanye by’u Rwanda cyane mu burengerazuba n’amajyepfo by’u Rwanda mu mwaka wa 2018. Byahitanye bamwe bikanangiza ibitari bike. Ku ikubitiro Sankara yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa yemera ibyaha byose. Yafashwe mu ntangiro z’uyu mwaka.