Imvururu muri Etiyopiya Zahitanye Abantu 78

Leta ya Etiyopiya iravuga ko abantu 78 baguye mu mvururu zishingiye ku moko zabaye mu cyumweru gishize mu turere twa Oromia, na Harari no mu mujyi wa Dire Dawa. Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu uri yo yabwiye Ijwi ry’Amerika ko hamaze kugaruka agahenge.

Imvururu zatangiye taliki ya 23 z’ukwezi gushize ubwo Jawar Muhammed umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu wo mu bwoko bwa Oromo yavugaga ko inzego z’umutekano zifite gahunda yo kumutera.

Ibi byatumye abamushyigikiye batangira imyigaragambyo. Habaye guhangana hagati y’abigaragambya, inzego z’umutekano n’amatsinda y’abo mu yandi moko.

Avugana n’abanyamakuru ku munsi w’ejo Billene Seyoum, umuvugizi wa Ministri w’Intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed, yavuze ko izo mvururu zahitanye abasivili 78. Yasobanuye ko hatawe muri yombi abantu 409 bashinjwa kugira uruhare muri iyo mirwano.