OTAN Irasaba Turukiya Guhagarika Ibitero muri Siriya

Jens Stoltenberg

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa gisilikali w’ibihugu bigize umuryango wa OTAN yahamagariye Turukiya guhagarika ibitero ikomeje kugaba mu majyaruguru ya Siriya.

Jens Stoltenberg avuga ko n'ubwo Turukiya ifite impamvu zifatika zo kugaba ibyo bitero, bishobora gusubiza inyuma ibikorwa byo guhashya intagondwa za leta ya kiyisilamu. Stoltenberg yabivuze nyuma y’umubonano yagiranye na ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Turukiya Mevlut Cavusoglu.

Hagati aho, umuryango utabara imbabare CICR wavuze ko abantu barenga 64.000 bamaze gukurwa mu byabo n’ibitero bibagabwaho. Uwo muryango uvuga ko abantu batari bake bamaze kugwa muri ibyo bitero.Turukiya nayo ivuga ko abasirikali bayo batatu bakomeretse.

Mark Lowcok, ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi by’umuryango w’abibumbye yavuze ko ahangayikishijwe n’amakuru y’abantu biciwe n’abakomerekeye muri ibyo bitero ku mpande zombi.

Turukiya ivuga ko ibitero yagabye bigamije kugarura ituze hagati y’umupaka wayo na Siriya n’agace kayoborwa n’ingabo z’Abakurde Turukiya ishinja gukora iterabwoba.