Perezidansi Yanze Gufatanya n'Inteko Ishinga Amategeko

Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'Amerika

Perezidanse ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Maison Blanche, ntizafatanya n’inteko ishinga amategeko mu maperereza irimo ikora kuri Perezida Donald Trump. Bikubiye mu ibaruwa umunyamategeko wa Maison Blanche, Pat Cipollone, yandikiye umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite, Nancy Pelosi. Maison Blanche yemeza ko aya maperereza “anyuranye n’itegeko nshinga.”

Nancy Pelosi yatangaje ko ibaruwa ya Maison Blanche ari uburyo bwo “gukingira ikibaba ibikorwa by’umukuru w’igihugu byo gutatira demokarasi no kwerekana ko ari hejuru y’amategeko.” Yavuze ko “gushaka guhisha ukuri bishobora kuba icyaha cyo gutambamira Inteko ishinga amategeko mu nshingano zayo ihabwa n’itegeko nshinga.”