Abavuga Icyongereza muri Kameruni Bishimiye Ubwigenge Bwabo

Sisiku Ayuk Tabe, ni we muyobozi w'umutwe w'abitandukanje bavuga icyongereza muri Kameruni. Ni mw'ifoto yafashwe tariki 31/10/2017

Muri Kameruni, abaturage benshi cyane bo mu gice cy’igihugu kivuga Icyongereza ejo bakoze imyigaragambyo mu mujyi wa Kumba, mu burengerazuba bw’igihugu. Bishimiraga icyo babatije “umunsi wabo w’ubwigenge” washyizweho mu 2017 n’abayobozi b’inyeshyamba zabo.

Bari bitwaje icyo bise ibendera ryabo ry’ubururu n’umweru. Baririmbaga ko bazarwana kugera igihe Perezida Paul Biya wa Kameruni n’amahanga yose babahaye uburenganzira bwabo bwo kwigenga.

Basabye kandi Perezida Biya gukura ingabo z’igihugu mu “gahugu” kabo no gufungura umukuru w’inyeshyamba zabo, Ayuk Tabe, “ufungiye mu gihugu cye” nk’uko babyivugira.

Ayuk Tabe, n’abayoboke be 47, bafatiwe muri Nijeriya mu kwezi kwa mbere mu mwaka w’2018. Mu kwezi gushize, urukiko rwa gisirikari rw’i Yaounde, umurwa mukuru wa Kameruni, rwamukatiye gufungwa burundu. Mu byaha rwabahamije harimo iby’iterabwoba.

Ejo kandi, inyeshyamba zarwanye n’ingabo z’igihugu. Abantu icyenda baguye muri iyi mirwano, nk’uko umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu mujyi wa Kumba, Moki Edwin Kindzeka, yabitangaje.