Abimukira ba Mbere 75 Bo muri Libiya Bazagera i Kigali Kuwa Kane

.

Abimukira ba mbere na mbere 75 baturutse muri Libiya bazagera mu Rwanda ejo kuwa kane mu mugoroba. Ni ikigo ntaramakuru AFP kibitangaza, gishingiye ku butumwa bwa imeyeli cyahawe n’umuyobozi wo muri HCR utashatse ko amazina ye atangazwa.

Yongeyeho ko indege ya kabili izagera i Kigali hagati y’italiki ya 10 n’iya 12 z’ukwezi gutaha izanyeyo abandi bimukira 125.

Ku italiki ya 10 y’uku kwezi Addis-Abeba muri Etiyopiya, u Rwanda rwasinye amasezerano n’Umuryango w’Afrika yiyunze na HCR rwiyemeza kwakira abimukira 500 bavuye muri Libiya. ONU ivuga ko Abanyafurika baheze muri Libiya bose hamwe bagera ku bihumbi 42.