Leta zunze ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano uwahoze ari umuyobozi mukuru wa polisi ya Uganda kubera ibyaha bikomeye birimo guhonyanga uburenganzira bwa muntu na ruswa.
Ikigo kigenzura imitungo y’abanyamahanga cya ministeri y’imari muri Amerika cyafatiye ibihano Jenerali Edward Kale Kayihura wayoboraga polisi ya Uganda kubwo kuba yarayoboye urwego rwagize uruhare rutaziguye cyangwa abakozi barwo bakijandika mu byaha bikomeye by’ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu ku baturage ba Uganda, na ruswa.
Sigal Mandelker ukorera mu bunyamabanga bushinzwe iterabwoba muri iyo minisiteri y’imali, yatangaje ko “ibihano Kayihura afatiwe bituruka ku kuba yarakoreshaga ruswa n’impongano kugira ngo ashimangire umwanya we muri politiki, kandi hari abo yayoboraga bahonyanze bikomeye uburenganzira bwa muntu.” Asobanura ko “Leta zunze Ubumwe z’Amerika ziyemeje gukora ibishoboka byose mu gukoma mu nkomora no kurwanya abantu bose bijandika mu kubangamira abandi no kurya ruswa hirya no hino mu isi.”
Kubera iki cyemezo, imitungo yose n’inyungu yayo bya Kayihura, n’ibindi bigo ibyo ari byo byose byaba ibyanditse kuri Kayihura ubwe cyangwa ibyo yaragije abandi; ibyo afitemo kimwe cya kabili cy’imigabane cyangwa irenzeho kimwe n’ibyo afatanyije n’abandi byaba biri muri Amerika, byaba bifitwe cyangwa bicungwa n’umunyamerika; bifatiriwe kandi bigomba kumurikirwa ikigo cy’Amerika kigenzura imitungo y’Abanyamahanga, OFAC.
Amabwiriza agenga iki kigo abuzanya ihererekanywa ry’amafaranga ava ku mitungo y’abarebwa n’ibihano nk’ibi.
Kale Kayihura afatiwe ibihano kubera yayoboye urwego rwagize uruhare ubwarwo cyangwa abakozi barwo bagahonyanga uburenganzira bwa muntu. Uyu mugabo wari umuyobozi wa polisi ya Uganda, yayoboye ishami rirwanira mu kirere ryakoreye ibikorwa bya kinyamaswa imbohe zari zifungiye mu kigo cy’ihariye gishinzwe iperereza cya Nalufenya. Aba bakoreshaga ibiboko n’imbunda mu gutoteza imfungwa.
Kayihura kandi avugwaho ruswa mu bihe binyuranye agamije kugumana umwanya muri guverinema ya Uganda. Imfungwa zagiye zitanga ubuhamya ko nyuma yo gutotezwa zikemera ibyaha zitakoze, zahabwaga amafaranga atari make.
Hagendewe ku itegeko ryiswe Global Magnitsky Act, riha leta y’Amerika ububasha bwo guhana abahonyanga uburenganzira bwa muntu, perezida w’Amerika yasanze ibyo Kale Kayihura yakoze bifite uburemere bwahungabanya ituze n’ubwisanzure by’ubukungu na politiki mpuzamahanga.
Kuvogera ubwisanzure bwa muntu na ruswa bihungabanya indangagaciro z’ituze, ubusugire n’imikorere myiza ya sosiyete; kandi bikagira ingaruka mbi ku bantu ku giti cyabo, bigaca intege ibigo bigendera kuri demokarasi; ubutegetsi bugendera ku mategeko; bigakurura imvururu kandi bigahungabanya amasoko.
Mu gufata iki cyemezo, Amerika igamije gufatira ibyemezo bifatika abahutaza uburenganzira bwa muntu no kwijandika muri ruswa, no kurinda inzego z’ubukungu z’Amerika kuba ibikoresho bya bene abo bantu.
Jenerali Kale Kayihura wamaze igihe kinini afatwa nk'umuntu wa hafi wa Perezida Museveni, yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatandatu k'umwaka ushize akekwaho gukorana na leta y'u Rwanda.