Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko yasezereye ku mwanya ukomeye w’umujyanama we mu by’umutekano John Bolton.
Ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Donald Trump yanditse ko “yamumenyesheje ko atakimukeneye muri Maison Blanche.” Asobanura ko hari byinshi batumvikanaho na gato.
Perezida Trump avuga ko mu cyumweru gitaha azashyiraho undi mujyanama mu by’umutekano.
Naho John Bolton yatangaje nawe kuri Twitter ko ejo nimugoroba yabwiye Perezida Trump ko yifuza kwegura. Ati: “Perezida Trump yaransubije ngo “reka tuzabiganireho ejo.”
John Bolton yabaye umujyanama wa Perezida Trump mu kwezi kwa gatatu gushize. Azwiho kugira ubunararibonye mu by’ububanyi n’amahanga.