Rwanda: Sergent Kabayiza Arashinja Umucamanza Kubogama

Rwanda Sergent Francois Kabayiza

Umucamanza mu rukiko rw'ubujurire ntiyabashije kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Gen Frank Rusagara na muramu we Col Tom Byabagamba ku byaha byo kwangisha rubanda ubutegetsi. Sgt Francois Kabayiza yihannye Madamu Patricie Mukanyundo ukuriye inteko iburanisha. Aramushinja kubogama agashidikanya ku butabera yazamuha.

Akimara kwibutsa imiterere y’urubanza ku baburanyi bombi no gutanga amabwiriza y’uburyo iburanisha rigomba kugenda Mme Patricia Mukanyundo ukuriye inteko iburanisha yari yiteze ko agiye kuburanisha ubujurire mu mizi.

Byahise biba ikinyuranyo kuko Sgt Francois Kabayiza wahoze ari umushoferi wa Gen Frank Rusagara wagombaga kubimburira abandi yahise amwihana. Sgt Kabayiza yabwiye Mme Mukanyundo ko yifuza ko yava mu rubanza kubera ibyemezo bitandukanye yagiye afata ku nzitizi uregwa yamugejejeho.

Muri bimwe yasobanuye Kabayiza yabwiye umucamanza ko mu byemezo byose yafashe yabogamiye ku bushinjacyaha. Kabayiza yamubwiye ko yamugejejeho ikibazo cy’uburwayi umucamanza aracyirengagiza agifata nk’ikitarabayeho ahubwo ahitamo guha agaciro ibisobanuro by’umushinjacyaha.

Sgt Kabayiza yamwikomye ko mu byemezo bye umucamanza yemeje ko uregwa yigeze gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Mulindi mu gihe we ngo atanahazi.Yahise asaba kwicara kubera intege nkeya.

Me Milton Nkuba umwunganira yahise asaba umucamanza umwanya bakajya gutegura impamvu zishimangira ubwihane bwa Kabayiza ku mucamanza ukuriye inteko iburanisha bakabushyira mu nyandiko bakazabona kubushyikiriza urukiko. Me Nkuba yabwiye urukiko ko igiteye uwo yunganira kwihana umucamanza ukuriye inteko ari uko akomeje gushidikanya ku butabera yazamuha ashingiye ku bindi byemezo yafashe mbere.

Urikiko rwabajije impamvu Kabayiza yihannye Mme Mukanyundo kandi adafata icyemezo cya wenyine. Me Nkuba yavuze ko ari we ukunze gufata umwanya munini mu rubanza kadi ko ibikorwa byose biba biri mu izina rye.

Umushinjacyaha Capt Nzakamwita aravuga ko akurikije aho urubanza rugeze rwagombye kuba rutangira kuburanishwa mu mizi. Gusa agakomeza gushidikanya ko bishoboka ko ubu bwihane hari ikibwihishe inyuma. Yavuze ko asanga bagamije gutinza urubanza.

Me Nkuba yabwiye urukiko ko amategeko asobanura ko iyo habayeho kwihana umucamanza umwanditsi w’urukiko yandika ko habayeho ubwihane urubanza rugasubikwa nta mpaka hakabona gutangwa mu nyandiko impamvu z’ubwihane mu gihe kitarenze umunsi umwe.

Inteko iburanisha yahise ifata akanya gato ijya gusuzuma ibivugwa n’impande zombi. Nyuma y’iminota itagera mu 10 umucamanza yaje ategeka ko umwanditsi yandika ubwihane bwe maze iburanisha rigasubikwa nta mpaka. Yategetse ko Kabayiza n’ubwunganizi bakora ibyo amategeko ateganya.

Francois Kabayiza kuri ubu ufatiye ku gihano yahawe cyo gufungwa imyaka itanu yaburaga igihe kibarirwa mu kwezi n’iminsi mike ngo kirangire. Mu 2016 urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha byo guhisha nkana ibimenyetso byagombye gufasha kugenza icyaha. Yakunze kugaragara mu ntege nkeya zishingiye ku burwayi we avuga ko bukomoka ku bikorwa by’iyicarubozo yakorewe kuko ngo yanze gushinja shebuja Gen Rusagara na muramu we Col Byabagamba.

Iburanisha ritaha rizamenyekana hamaze gufatwa icyemezo ku bwihane bwa Mme Patricia Mukanyundo bushobora kumugumisha cyangwa bukamukura mu nteko iburanisha uru rubanza.