RDC: Abantu Batandatu Bishwe muri Ituri

Iyi nkambi ituwe n'abantu bazize imirwano hagati y'amoko mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Kongo

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, umusilikali wa leta umwe n’abasivili batandatu bishwe uyu munsi batemaguwe n’imipanga mu ntara ya Ituri.

Ababishe ni inyeshyamba zarimo zihunga ingabo z’igihugu barimo barwana, nk’uko umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lieutenant Jules Tshikudi, yabitangarije ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa.

Intara ya Ituri ikize kuri zahabu na peteroli. Nta mahoro yigeze igira kuva mu 1999, kubera imitwe y’inyeshyamba itandukanye n’ubwicanyi hagati y’amoko. Ku italiki ya mbere y’uku kwezi, Perezida Félix Tshisekedi yarayisuye, atangaza ko agiye kugaba ibitero bikaze by’ingabo ze ku nyeshyamba zahayogoje.