Leta zunze ubumwe z’Amerika iri mu birori byo kwizihiza isabukuru ya 243 y’ubwigenge bwayo. Muri uyu mwanya hano i Washington DC, umurwa mukuru, abaturage ibihumbi, abana n’abakuru, bahangaye ubushyuhe bukabije bateranira ku rubuga runini rwitwa National Mall, ruri hafi y’inteko ishinga amategeko n’ingoro y’umukuru w’igihugu White House. Barimo barakurikira ku buntu ibitaramo by’abacuranzi batandukanye.
Bwa mbere mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, uyu munsi hateganijwe akarasisi k’abasilikali, n’imodoka n’indege by’intambara. Nk’uko Perezida Donald Trump yabitangaje, “ni uburyo bwo kwerekana ingufu z’ingabo z’Amerika.” Nawe ubwe araza kuvuga ijambo mu ruhame mu masaha ari imbere.
Abatavuga rumwe nawe bavuga ko bafite impungenge ko aza kubihinduramo uburyo bwo kwiyamamaza. Ubusanzwe, abandi baperezida ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bamye birinda kugira iyi taliki ya 4 y’ukwa kalindwi umunsi wa politiki.