Muri Tuniziya, ubwato bwari butwaye abimukira barenga 70 bwararohamye ejo kuwa gatatu mu nyanja ya Mediterane, ku nkengero z’ahitwa Zarzis. Barimo bagerageza kujya mu Bulayi. Ni umuryango w’ubutabazi wa Croissant-Rouge (ni kimwe na Croix-Rouge) wabitangaje uyu munsi.
Abantu bane gusa ni bo bazwi ko barokotse kugeza ubu. Ariko umwe yitabye Imana ageze mu bitaro. Barohowe n’abasilikali ba Tunisiya barinda imipaka yo ku nyanja.